Diamond yasekuranyije Zari n’umugabo we

Diamond yasekuranyije Zari n’umugabo we

Umuhanzi Diamond Platnumz yakuruye umwuka mubi hagati y’uwahoze ari umugore we Zari Hassan n’umugabo we Shakib Lutaaya, nyuma yo kujya kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umwana wabo bigateranya aba babiri kugeraho bavugana nabi.

Umunsi wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Diamond yafashe rutemikirere yerekeza muri Africa y’Epfo aho yaragiye kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umukobwa we Tiffah.

Ibi ntibyigeze byishimirwa na Shakib usigaye akundana na Zari wabyaranye na Diamond, wavuze ko uyu muhanzi agifitanye umubano wihariye na  Zari.

Nyuma yo kumva ibyo byavuzwe n’umugabo we, Zari Hassan yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko umugabo we Shakib Lutaaya uri kubarizwa muri Uganda yababajwe n’uko Diamond yagiye muri Africa y’Epfo aho Zari atuye, Shakib atabimenyeshejwe.

Uyu muherwekazi yakomeje avuga ko nubwo umugabo we yababaye rwose ariko nawe ubwe atari azi ko Diamond azaza kuko byose yari yabivuganyeho n’abana be ariko Zari we nta kintu abiziho ari yo mpamvu atigeze abimenyesha Shakib.

Nyuma gusobanura ibi byose , Zari yakubise aharyana Shakib amwibutsa ko akwiye kwitonda mu mubano wabo kuko n’ubundi nta kamaro kanini afite mu buzima bwe ugereranyije na Diamond.

Yavuze kuba Shakib yakwirakaza nta kintu we biri bumuhombye kuko n’ubundi ibintu byose atunze ari ibye ku giti cye.

Yagize ati “Nta n’umwe uzabyuka yumve ko bansohoye mu nzu yange kubera ibyo navuze. Brabus ntwara ni iyange, ntwara Maybach ndetse mfite na Range Rover. Byose ni ibyange.”

Yakomeje avuga ko Diamond amwoherereza amafaranga nk’uko ahora abikorera abana babo, ariyo mpamvu yibaza uruhare Shakib afite mu mubano wabo ku buryo yumva ko yamwisobanuraho.

Kuri ubu Shakib Lutaaya ntiyemerwe gusura Umugore we Zari Hassan muri Africa y’Epfo kuko uyu mugore yamubwiye ko ahuze cyane adashobora no kumubonera umwanya.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *