Iyo abantu babiri cyangwa benshi bahuje abo bakomokaho barimo ababyeyi cyangwa se ibindi bisekuru byahafi bavuga ko bafitanye isano.
Yacu News yakwegeranyirije amakuru ya bamwe mu byamamare bari muri ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda bafitanye amasano utaruzi ngo ubimenye none.
Stromae, Cyusa Ibrahim na Miss Vanessa
Stromae na Cyusa Ibrahim, aba bahanzi bombi bahuje umubyeyi ubabyara ariwe se ari ‘Pierre Rutare’ ariko bakagira banyina batandukanye.
Miss Vanessa ‘Her majesty’ uyu munyamideli akaba n’umushoramari ni mushiki w’umuhanzi Stromae kuko ba se bavukana.

Umutare Gabby na Andy Bumuntu
Umutare Gabby, umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ‘Mesa kamwe’ ni mukuru w’umuhanzi Andy Bumuntu, aba bahuje ababyeyi bombi.

Juno kizigenza na Mr Kagame
Aba bombi ni ababyara kuko nyina w’umuhanzi Mr kagame avukana na Se wa Juno kizigenza aribyo bituma aba babiri bagirana isa ry’ububyara.

Miss shanel n’umuraperi P Fla
Nyina wa Miss shanel ava inda imwe na se w’umuraperi P Fla, ibyo bigatuma aba babiri baba ababyara.

Adrien Misigaro na Gentil Misigaro
Aba bahanzi bindirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ni abavandimwe kuko ba se ari bene umugabo umwe, bivuzeko Adrien ari mukuru wa Gentil wo kwa se wabo.

Kwizera Olivier na Zizou Alpacino
Umukinnyi w’umupira w’amagaru, Kwizera Olivier n’umuhanga mu gutunganya umuziki Zizou Al pacino, aba bombi ni abahungu ba Soso Mado waririmbye muri Orchestre Impala, aba babiri ni abavandimwe bahuje se ariko bakagira ba nyina batandukanye.

Jado Castar na Claude Kabengera
Aba banyamakuru bombi ni abavandimwe bahuje ababyeyi bombi, Jado Castar niwe mukuru kuri Claude Kabengera.

Antoinette Niyongira na Anne Marie Niwemwiza
Aba banyamakurukazi bavukana ku babyeyi bombi, Anne Marie akaba ari we mukuru kuri Antoinette.