Umuhanzi Peter Okoye, uzwi nka ‘Mr. P’ yihanganishije abafana n’abakunzi b’itsinda rya P-Square, nyuma y’amakuru amushinja kuba intandaro y’itandukana ry’iri tsinda yarahuriyemo n’umuvabdimwe we Paul Nonso Okaye wamenyekanye nka ‘Rudeboy’.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Paul Nonso Okoye ‘Rudeboy’ yemeje amakuru yavugaga ko itsinda rya P-Square ryongeye gutandukana.
Asobanura ko kuva bakongera gusubira nta kintu gifatika cyigeze gikorwa biturutse ku kuba mugenzi we Mr. P yaranze ko bagira imishinga mishya bakora.
Umuhanzi Mr. P nawe abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yanze kuripfana ashyira ahagaragara ubutumwa busaba abafana kwihangana nyuma y’ayo makuru avuga ko iryo tsinda ryongeye guseswa, avuga ko hari umuzingo (Album) ugiye kujya hanze mu minsi ya vuba uzasubiza ibyo bibazo byose bubaza.
Iri tsinda rya P-Square ntabwo ari ubwambere ritandukanye kuko ibi bya herukaga mu mwaka wa 2016 ubwo ryatandukanaga bwa mbere ryongera gusubirana mu 2021.