Jowest akomeje gukinwa sinabyaye

Jowest akomeje gukinwa sinabyaye

Umuhanzi Jowest akomeje gufatwa nabi n’uwa murebereraga ‘Manager’ baherutse gutandukana aho kuri ubu yamaze gusiba indirimbo zose zari kuri Youtube channel yahoze yitwa iye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Uyu muhanzi yatangarije abakunzi be ko indirimbo zose zamaze gusibwa, abizeza kongera kuzisubizaho bundi bushya.

Yanditse ati” Muraho muryango, indirimbo zanjye zose zasibwe nuwahoze ari manager wanjye kuri YouTube channel mwari mumenyereye. Ariko mu minsi mike murongera muzibone zose kuri YouTube channel yanjye nshya ndetse n’izindi[…] ibyiza biri imbere.”

Uyu muhanzi wasabye abakunzi be gukomeza kumwizera yahise abamenyesha Ko indirimbo ya mbere ‘Hejuru’ muzari zasibwe yamaze kugera kuri youtube channel ye nshya, akomeza kubasaba kumushyigikira no kumwereka urukundo mu bihe nkibi bimukomereye.

Jowest yiyemeje gukora mu buryo bushya nyuma y’igihe amaze atandukaniye n’uwahoze amureberera, kuri ubu amaze gusohora indirimbo eshatu yakoze zirimo niyo yatuye umukuru w’igihugu.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *