Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigomba gutangira kubahirizwa ku wa 7 Kanama 2024, guhera 19h00, mu gihe cy’amezi abiri.
Itangazo rya RURA rigaragaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanyutse aho litiro ya lisansi yavuye kuri 1,663Frw, kuri ubu ikaba izajya igura 1,629Frw, ni mu gihe kuri mazutu ho nta cya hindutse kuko litiro yagumye kuri 1,652Frw.
RURA ivuga ko ‘ Iri hindagurika ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.”