Element yashyize akadomo k’urusaku rwari rumaze iminsi

Element yashyize akadomo k’urusaku rwari rumaze iminsi

Umuhanzi ubifatanya no gutunganya imiziki, Mugisha Robinson uzwi nka Element yatangaje ko nta gisibya y’indirimbo ‘Sikosa’ yahuriyemo na The Ben afata nkumunyabigwi, ahamya ko gukorana nawe byari inzozi.

Element yatangaje ibi nyuma y’urusaku rwari rumaze iminsi ku mbugankoranyambaga, bivugwa ko yaba yarategetswe na 1:55 AM inzu y’umuziki abarizwano kuva muri iyi ndirimbo dore ko yari yayinjiyemo atabibamenyesheje.

Uyu muhanzi abinyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yavuzeko ntacyamubuza kujya mu ndirimbo ‘Sikosa’ cyane ko bizaba ari ugukabya inzozi ze.

Yanditse ati:” Ukuri guhari nuko Tiger (The Ben) ari mukuru wange akaba n’umunyabigwi, nahoze mfite inzozi zo kuzakorana nawe! nta muntu n’umwe mfitiye umwenda. Ku bw’ibyo indirimbo igiye gusohoka vuba aha.”

Mbere y’uko uyu muhanzi atangaza ibi, benshi bakomejeje kunuganuga kuri iki kibazo, bamwe bakabyita ibinyoma byo kugirango bisasire iyi ndirimbo izarebwe n’umubare mwinshi w’abantu ibyo tuzi nko gutwikira indirimbo.

Abandi bagiye babihuza n’ibibazo bwite umushoramari Karomba Gael uzwi ‘Coach Gael’ yaba afitanye na The Ben, biturutse ku kuba yarahoze amureberera nyuma bakaza gutandakana bidateye kabiri.

Indirimbo ‘Sikosa’ ikomeje kuvugisha benshi yahuriwemo n’abahanzi batatu aribo The Ben, Element na Kevin Kade. Amajwi yafatiwe mu Rwanda atunganywa na Element naho amashusho afatirwa mu gihugu cya Tanzania.

Element ahamya ko ntakabuza ‘Sikosa’ izasohoka kandi bitari kera.

 

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *