Umuraperi w’umunyamerika T.I. yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Atlanta afungwa yitiranijwe n’uwacyekwagaho icyaha cyo guhohotera umugore.
Mu ijoro ryo ku cyumweru taliki 4 nyakanga 2024, nibwo uyu muraperi w’imyaka 43 yatawe muri yombi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Hartsfield-Jackson Atlanta, yitiranijwe nuwo bitiranwa amazina yombi.
Impapuro zita muri yombi uwitwa Clifford Haris witiranwa amazina yombi n’umuhanzi T.I zasohotse ku wa 13 kamena 2024, ibyo byatumye inzego zishinzwe umutekano zikomeza gushaka uyu mugabo kugeza bafashe umuhanzi T.I. ariko basanga Harris bashakaga atari uyu muhanzi.
Nyuma yo gufatirwa ku kibuga cy’indege, umuhanzi T.I. yajyanywe muri gereza ya Clayton, aza kurekurwa nyuma yo kubonana n’umwunganizi we mu by’amategeko, Steve Sadow.
Uyu mugabo ‘Clifford Haris’ witiranijwe n’uyu muhanzi yashakishwaga i Baltimore, muri Leta ya Maryland, akurikiranweho ibirego birimo urugomo ndetse no guhohotera umugore we.
Umucamanza yanze ikemezo cyo kohereza T.I. i Maryland, aho yari kujyanwa kuburanishwa kuko yasanze yari yibeshyweho.
