Mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa 4 Kanama 2024, ni bwo abagize APR FC bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.
Ni nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 na Simba SC mu mukino ngarukamwaka utegurwa mu rwego rwo kumurikira abafana ikipe yabo n’imishinga migari iba igiye kuranga umwaka w’imikino wose.
APR FC ikigera i Kigali, mu mafoto yanyujije ku rukuta rwayo rwa X, ntiyasezeye ku Banya-Tanzania, ahubwo yabashimiye ibizeza kongera guhura. Mu rurimi rw’Igiswahili bumva bagize bati “Asante sana Dar!… Tuonane tena,” bisobanuye mu Kinyarwanda ngo “Mwakoze cyane [ab’i] Dar [es Salaam], twongera tubonane”.
Biteganyijwe ko umukino ubanza wa CAF Champions League uzahuza Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] na Azam FC uzabera i Dar Es Salaam muri Tanzania taliki ya 17 Kanama 2024. Uwo kwishyura uzabera i Kigali mu Rwanda taliki ya 24 Kanama 2024.



