Ni agatwiko cyangwa ni urukundo ruri kubatwika? Nyambo yatatse Titi Brown zita izazo

Ni agatwiko cyangwa ni urukundo ruri kubatwika? Nyambo yatatse Titi Brown zita izazo
Umubano wa Titi Brown na Nyambo wibazwaho iyo bavuga ko ari “aba-Besto”!

Umukinnyikazi wa filime, Nyambo Jesca wamamaye nka Nyambo yatatse Umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ubwo yagiraga isabukuru y’amavuko, biratinda hongera kwibazwa niba ari ubucuti busanzwe nk’uko babivuga cyange niba ari urukundo rubagurumanamo.

Ni mu butumwa burebure Nyambo yanditse kuri Instagram ku wa 1 Kanama 2024, ubwo Titi Brown yagiraga isabukuru y’amavuko.

Nyambo yateruye ubutumwa amwifurije (Titi) isabukuru nziza avuga ko ari inkoramutima ye y’ibihe byose ko ubushuti bwabo burushaho gukomera uko imyaka yiyongera.

Ati “Isabukuru nziza y’amavuko nkoramutima yanjye y’ibihe byose, uyu munsi ndagucyeza nishimira umuntu w’agatangaza uri we. Ubupfura bwawe, ubugwaneza n’ukuntu unshyigikira utizigama bisobanuye Isi kuri njye.”

Akomeza agira ati “Buri uko umwaka uhise ubucuti bwacu buhora bukura bunarushaho gukomera. Uzana urumuri rw’igitangaza mu buzima bwanjye kandi ndagushimira ubutitsa kuba uhari ku bwanjye, ndanagushimira mu buryo bwose bushoboka.”

Nyambo yahamije ko kuri Titi Brown ariho abonera umutuzo umufasha gucururuka mu burakari.

Ati “Ni wowe mutuzo umfasha gucururuka mu burakari, kandi buri gihe ujye wibuka ko ari wowe muntu nitaho kurusha abandi. Ni ukuri kandi uri akazuba kamurikira iyo nasuherewe kandi nizeye ko tuzahora turi inshuti z’akadasohoka nk’uko bimeze ubu. Sha Besto, ndabizi ko twahuye n’ibigeragezo n’ingorane kandi ko buri wese yagiye ahaba ku bwa mugenzi we. Amagambo ntazigera abasha gusobanura ukuntu wazanye ibyishimo mu buzima bwanjye.”

“Uri umugisha mu buzima bwanjye kandi ni byiza, abatabyumva bo bagufite nibwo babyumva besto ukwiye gukundwa buri munsi.”

Nyambo yasoje ubu butumwa abwira Titi Brown ko na mama we amwifuriza isabukuru nziza kandi amukunda cyane.

Ati “Isabukuru nziza y’amavuko besto nkunda, na Mama wanjye arakwifuriza isabukuru nziza kandi aragukunda cyane. Uyu munsi uze kukubera udasanzwe nk’uko uri.”

Nyambo na Titi Brown bamaze igihe bavugwa mu rukundo gusa nta n’umwe urerura ngo ahamye aya makuru kuko bavuga ko ari inshuti magara (Best friend/Besto).

Ku wa 16 Gashyantare 2023 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikanaho amashusho y’uyu mubyinnyi Titi Brown yahuje urugwiro Nyambo Jesca.

Inyarwanda yigeze gutangaza ko yahawe amakuru avuga ko ubwo Titi Brown yari afungiwe mu igororero rya Mageragere, Nyambo yajyaga ajya kumusura, bakaba ariho batangiriye.

Titi Brown na Nyambo mu munyenga w’ubu-Besto!
Umubano wa Titi Brown na Nyambo wibazwaho iyo bavuga ko ari “aba-Besto”!

Ibirori by’isabukuri byashyizwe ku rwego rwo hejuru!

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *