Kizz Daniel yavuze kubyo gutandukana n’umugore we

Kizz Daniel yavuze kubyo gutandukana n’umugore we

Umuhanzi Oluwatobiloba Daniel Anidugbe, uzwi nka Kizz Daniel, yashyize umucyo ku makuru amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba agiye guhana gatanya n’umugore we May Anidugbe,  atungurana agaragaza ko bakiri kumwe.

Ibi byatangiye gukwirakwira hirya no hino mu minsi yashize ubwo Kizz Daniel yifashishaga urukuta rwe rwa X, avuga ko uwaba wifuza ko batandukana agomba kubanza ukamwishyura ibintu byose yamutanzeho birimo amafaranga, ikarita zo guhamagara n’ibindi ubundi akagenda amahoro.

Ni ubutumwa bwashyize abantu mu rujijo abantu batangira kuvuga ko nta kabuza hari umwuka mubi hagati ya Kizz Daniel n’umugore we, akaba ari we yashaka kugenera ubu butumwa.

Mbere gato y’uko ibi abyandika, Kizz Daniel yari yabanje gufatanwa n’undi mugore muri ‘studio’ ye,  bonyine bivugwa ko yari arimo guca inyuma umugore we.

Ibi byose akaba ari byo bashingiragaho bavuga ko hari umwuka mubi hagati yabo.

Kuri ubu Kizz Daniel yongeye gushyira abantu mu rujijo ariko bisa no gucecekesha abakomeje gukwirakwiza ibihuha ko atameranye neza n’umugore we, ubwo yashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga ze ari kumwe n’umugore we bigaragara ko bameranye neza.

Ibi byahise bituma abantu bahindura imyumvire batangira gukeka ko nta kabuza Kizz Daniel ashobora kuba agiye gushyira hanze indirimbo nshya akaba arimo kugira ngo avugwe cyane, mu rwego rwo kumenyekanisha cyane iyo ndirimbo.

Kizz Daniel n’umufasha we bari mu bihe byiza.

 

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *