Umuyobozi Mukuru wa Hamas yishwe

Umuyobozi Mukuru wa Hamas yishwe

Umuyobozi Mukuru w’Umutwe w’Abarwanyi ba Hamas bo muri Palestine, Ismail Haniyeh, yiciwe i Tehran muri Iran, nk’uko byatangajwe n’uyu mutwe.

Itangazo ryasohowe na Hamas rivuga ko ‘ Hamas ibabajwe no kumenyesha abaturage ba Palestine, abarabu n’Ibihugu bya Isilamu ndetse n’abantu bose baharanira Isi yigenga, umuvandimwe, Umuyobozi, uwahowe Imana, Ismail Haniyeh, wari Umuyobozi Mukuru yiciwe i Tehran mu gitero yagabweho n’Abazayonisiti aho yari atuye.’

Al Jazeera yatangaje ko Haniyeh yari muri Iran yitabiriye irahira rya Perezida mushya w’icyo gihugu Masoud Pezeshkian.

Nta ruhande na rumwe ruratangaza ko ruri inyuma y’icyo gitero. Kuva mu 2019, Ismail Haniyeh yayoboraga Hamas aba muri Qatar.

Kuva mu Kwakira kwa 2023, imirwano ikomeye yaratangiye hagati ya Israël na Hamas nyuma y’uko barwanyi ba Hamas binjiye muri Israël bakica abaturage abandi bagashimutwa.

Kuva icyo gihe Ubutegetsi bwa Israël bwatangaje ko butangije intambara yo ‘gusenya no guha isomo Hamas’.

Iyo ntambara imaze amezi icyenda imaze kugwamo abantu barenga ibihumbi 39, biganjemo Abasiviri abandi amamiliyoni barahunga.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *