U Buhinde: Abarenga 150 bahitanwe n’inkangu

U Buhinde: Abarenga 150 bahitanwe n’inkangu

Abantu 158 bamaze guhitanwa n’inkangu yatewe n’imvura yibasiye Leta ya Kerala iri mu Majyepfo y’u Buhinde , mu gihe abandi 187 bakomeje kuburirwa irengero.

Ni imvura yaguye mu ijoro rishyira ku wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2024, igwa muri Leta ya Kerala mu Karere ka Wayanad.

Inzego z’ubuyobozi zavuze ko iyo mvura yaguye ubwo abaturage bari baryamye, umusozi ugatenguka ukagwira inzu z’abantu.

Pinari Vijayan yabwiye Itangazamakuru ko ubu abantu barenga 200 bashyizwe mu bikorwa byo gutabara, mu gihe abaturage ibihumbi bitatu bamaze kuvanwa muri ako gace bagashyirwa mu nkambi 45 zibacumbikira.

Iyi nkangu ni cyo kiza gikomeye cyibasiye iyi leta kuva mu 2018, ubwo imyuzure yicaga abarenga 400

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *