Ubutumwa bwa Nathanael Ndwangou, Umuhigi mushya w’ibitego bya Rayon Sports

Ubutumwa bwa Nathanael Ndwangou, Umuhigi mushya w’ibitego bya Rayon Sports
Nathanael Iga n'Umuvugizi, Ngabo Robben!

Ikipe ya Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya ukomoka muri Gabon, Nathanael Iga Ndwangou, atangaza ko yumva atindiwe n’igihe ngo atangire imyitozo muri iyi kipe avuga ko yumviseho ibintu byiza bikamuhatira kuyizamo.

Nathanael yakiriwe mu masaha y’ijoro ryo kuwa Mbere taliki 29 Nyakanga 2024, asanganirwa n’abarimo Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Robben hamwe n’Umukuru w’Abafana, Muhawenimana Claude.

Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe, mu kiganiro n’Itangazamakuru uyu rutahizamu w’imyaka 21 y’amavuko yasobanuye uburyo busanzwe bw’imikinire ye n’uko yahisemo gukinira Rayon Sports.

Ati “Ndi rutahizamu ushobora gukina ku myanya itatu. Nshobora gukina imbere ku ruhande rw’ibumoso, urw’iburyo ndetse nkanakina imbere hagati nka rutahizamu wuzuye. Ushinzwe kunshakira amakipe ni we wamvugishirije ikipe, ayimbwiraho ibintu byiza atuma mpitamo kuza.”

Nathanael Iga mu butumwa yageneye abafana ba Gikundiro, yagize ati “Ubu ndumva nishimye, si njye uzabona ntangiye imyitozo no kuba imbere y’abantu bazaba baje kundeba.”

Uyu mukinnyi uvuga ko “ku birebana no guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu, nagize ibibazo by’uburwayi, sinigeze nkina CAN”, yari asanzwe akinira ikipe ya Centre Sportif de Bendjé ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Gabon.

Nathanael aje nyuma y’amasaha make, muri Murera havuzwe amakuru y’uko yumvikanye n’Abanya-Sénégal babiri: myugariro, Youssouf Diagne na rutahizamu, Fall Ngagne nubwo bataragera mu Rwanda.

Nathanael Iga azaba ahanganiye umwanya n’Umunya-Ouganda, Charles Bbaale; Umunya-Congo Brazzaville, Prinsse Elenga-Kanga Junior; Fall Ngagne w’Umunya-Sénégal na Adama Bagayogo, Umunya-Mali wagaraje impano idasanzwe y’umupira.

Nathanael Iga n’Umuvugizi, Ngabo Robben!

Nathanael Iga [Hagati] yemeza ko azafasha Rayon Sports!

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *