Umuhanzikazi Bwiza yasobanuye impamvu adafite umukunzi, agaragaza ko kuri we urukundo arufata nk’ikinyoma ‘scam’ kandi kugeza magingo aya ibyo gukundana bitamureba.
Mu kiganiro uyu muhanzikazi yagira na Igihe yabajijwe niba indirimbo ‘Ahazaza’ ari guteguza hari aho yaba ihuriye n’umukunzi we cyangwa se ariho yaba yarakuye igitekerezo mu gihe yayihangaga.
Bwiza yahakaniye kure ibyo yabazwaga, avuga ko nta mukunzi afite ndetse agaragaza ko atizerera mu rukundo kuko we arufata nk’ikinyoma.
Ati “Kugeza uyu munsi iby’urukundo ntabwo bindeba na gato, wenda bizandeba mu minsi iza ariko ubu ntabwk bindeba […] Ntabyo ndi muto ku buryo nta kundana n’umuntu ariko kugeza ubu mba mbona urukundo ari ‘scam’ ntabwo nizerera mu rukundo.”
Uyu muhanzikazi yakomeje asobanura ko agerageza kwisanisha n’abantu bari mu rukundo ibyo bikamufasha guhanga indirimbo z’urukundo, ibyo biri no mu byamuhaye igitekerezo cyo gukora indirimbo yise ‘Ahazaza’.
Indirimbo ‘Ahazaza’ uyu muhanzi yitegura gushyira hanze vuba, avuga ko irimo amagambo meza ajyanye n’urukundo kandi izanyura benshi higanjemo abafite abakunzi.
