Umuhanzi Ayodeji Ibrahim Balogun, uzwi nka Wizkid yateye utwatsi umuhanzikazi Tyla wamuhaga akayabo k’amafaranga amusaba ko bakorana indirimbo, amusezeranya ko bazakorana ubutaha.
Uyu muhanzikazi Tyla uri mu bakunzwe cyane muri iyi minsi, yagaragaje ko yatewe umugongo na mugenzi we Wizkid ubwo yamusabaga ko basubiranamo indirimbo ye ‘Water’ yabiciye bigacika ndetse ikanamuhesha n’ibihembo bitandukanye.
Tyla abifashijwemo n’ikipe ye, begereye umuhanzi Wizkid ngo bajye mu biganiro by’imikoranire ndetse bamwemerera n’ibihumbi $500 kugirango bafatanye gusubiramo indirimbo y’uyu muhanzikazi.
Uyu munya-Nigeria Wizkid yabihakaniye kure abereka ko atajyanye n’iyo ndirimbo bamusabaga gusubiranamo ndetse ko n’urwego rwayo ruri hasi.
Icyakora yemereye Tyla ko bazakorana indirimbo kubuntu igihe cyose azaba yakoze indirimbo yisumbuye kuyo yamusabaga ngo basubiranemo.
Tyla avuga ko ari umufana ukomeye cyane wa Wizkid bityo akaba ariyo mpamvu yatumye yifuzaga ko basubiranamo indirimbo ye.
Indirimbo ‘water’ y’uyu muhanzikazi niyo yatumye amenyekana ndetse imuhesha ibihembo mpuzamahanga bitandukanye birimo ‘BET awards’ na ‘Grammy awards’ biri mu bikomeye ku isi.