Ni nyuma y’aho Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle atangarije ko iyi kipe isigaje kongeramo abakinnyi batatu kandi bose bagomba kuba bageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere taliki 29 Nyakanga 2024.
Kuri ubu amakuru yizewe yemeza ko rutahizamu Fall Ngagne w’imyaka 24 y’amavuko na mugenzi we Youssou Dia ukina mu bwugarizi bamaze kwemeranya na Rayon Sports.
Myugariro w’Umunya-Sénégal, Youssou Diagne aragera i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere aho aza gusinya muri Rayon Sports.
Diagne yageze muri Generation Foot muri Nyakanga 2019 avuye muri ASC Jaraaf mbere yo kwerekeza muri Moroc.
Uyu myugariro ufite uburebure bwa metero 1.85 yakinnye imikino ya CAF Confederation Cup ya 2019-2020 ari muri Generation Foot.
Ibi bivuze ko Rayon Sports ishobora kubaka ubutatu bwugarira bwo muri Senegal kuva ku munyezamu Khadime Ndiaye – Omar Gningue na Youssou Diagne.
Ku rundi ruhande, Rutahizamu Fall Ngagne we apima metero 1.84 mu burebure. Yakiniraga ikipe ya FK Viagem Pribram mu cyiciro cya kabiri muri Repubulika ya Czech mu gihe yanyuze mu makipe nka Generation Foot iwabo ndetse anakinira Ittihad Tangier yo muri Maroc 2021-2022.
