Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye ku izina rya ‘Dorimbogo’ yashyinguwe mu cyubahiro n’inshuti ndetse n’imiryango by’uyu mukobwa, uherutse kwitaba Imana zazize uburwayi.
Ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024 nibwo Dorimbogo wari umaze kuba ikimenyabose kubera indirimbo ndetse n’ibiganiro yakoraga ku miyoboro itandukanye ya ‘YouTube’ yitabye Imana azize uburwayi agwa mu bitaro bya Kibuye.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024 nibwo yasezeweho bwa nyuma ndetse aranashyingurwa iwabo mu Karere kaNyamasheke mu Murenge wa Kanjongo akagari ka Kibogora mu mudugudu wa munini.
Umuhango wo guherekeza Valentine ‘Dorimbogo’ witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe be bashenguwe cyane n’urupfu rwe rwababaje benshi.
Yari amaze igihe arwaye indwara zifata imyanya y’ubuhumekero.
Mu minsi ishize yari arwariye mu Bitaro bya Kibogora i Nyamasheke, ahava bamuhaye “Transfer” yo kujya kwivuriza mu Bitaro bya Kibuye.
Nyiransengiyumva yahageze ku wa 27 Nyakanga 2024 ameze nabi cyane, abaganga bagerageza kumwitaho ariko birangira yitabye Imana.
Ubwo yari mu bitaro bya Kibogora, hari amajwi ye yagiye hanze avuga ko yabanje kwivuriza mu Mujyi wa Kigali ariko akabona bihenze cyane, biba ngombwa ko asubira ku ivuko iwabo mu Karere ka Nyamasheke kuhivuriza.
Icyo gihe yagize ati “Nintagaruka i Kigali muzansabire imbabazi abo nahemukiye, kandi nintagaruka muzansezere neza.”