Papa cyangwe mu byishimo nyuma yo kwigaruza ibye

Papa cyangwe mu byishimo nyuma yo kwigaruza ibye

Umuraperi Abijuru King Lewis, uzwi nka Papa Cyangwe ari mu byishimo byinshi nyuma yo gusubirana shene ye ya ‘YouTube’ yari imaze igihe kinini yaribwe.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo uyu muhanzi yatangaje Ko yasubiranye iyi shene ya YouTube maze ashima Imana.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yanditse Ati: “ YouTube channel yange yagarutse ndashimira ‘slim_jesus_entertainment’, Imana ni nziza ibihe byose’

Hari hashize amezi abiri uyu muhanzi yibwe iyi shene , nyuma yo guhura nicyo kibazo yakoze ibishoboka birimo nko gushaka itsinda ry’abahanga mu byikoranabuhanga ndetse n’imbugankoranyambaga ngo bamufashe kugaruza channel ye ngo yongere kuyigiraho ububasha nka mbere.

Nyuma yo kubona Ko ibyo yakoze ntacyo bitanze, Papa cyangwe yafunguye indi shene nkuko yari yarabisezeranije abakunzi be ko nabona bitagishobotse azafungura indi  agatangira bundi bushya.

Uyu muhanzi yongeye kwerekwa urukundo rwinshi n’abafana be bamugaragarije ko bishimiye ko yongeye kwisubiza ibye yari yaranyazwe.

Umuyoboro wa ‘ YouTube ‘mushya uyu muhanzi yari amaze ibyumweru bibiri afunguye wari maze gukurikirwa n’abarenga 847, naho isanzwe uyu muhanzi yigaruje yo ikurikiranwa n’abarenga ibihumbi 114.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *