Meya w’Umujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Faustin Kapend Kamand, yatangaje ko abakekwaho kwica umusirikare wa Afurika y’Epfo bafashwe bashyikirizwa inzego z’umutekano.
Hashize hafi icyumweru, umusirikare wo muri Afurika y’Epfo wo mu Ngabo za SADC ziri mu butumwa bwiswe, SAMIRDC, yishwe n’abagizi ba nabi batahise bamenyekana icyo gihe.
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga 2024, abantu icyenda bakekwaho kuba muri ako gatsiko k’abagizi ba nabi, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano.
Ni ibyatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Goma, Faustin Kapend Kamand, avuga ko igiteye impungenge cyane abafashwe biganjemo urubyiruko kandi rwasanganywe imbunda nini cyane, za FARDC (Ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo).
Faustin Kapend Kamand yagize ati “Ni intwaro zihenze cyane kandi ziri mu maboko y’abasivili. Ni amabandi, ibi rero bigomba kumenyeshwa twese, abayobozi b’imitwe itandukanye, ku micungire y’ibikoresho by’intambara.”
Mu bakekwaho icyaha harimo Amisi ushinjwa kugira uruhare muri ubwo bwicanyi, uyu avugwa kandi kuba umunyamuryango ukomeye w’aka gatsiko k’abagizi ba nabi bakomeje gukwirakwiza iterabwoba mu gace ka Bujovu, gaherereye muri komini ya Karisimbi muri Goma.
Tariki ya 20 Nyakanga nibwo, Umusirikare wa Afurika y’Epfo wari mu butumwa bwa SADC bugamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RD Congo, yishwe arashwe ubwo yari avuye mu kabari ko mu Mujyi wa Goma.
Uyu musirikare yiciwe i Bujovu muri Komine ya Kalisimbi hafi y’ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Goma mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru.
Umwanditsi: MUKESHIMANA Angelique