Valentine wamamaye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Valentine wamamaye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Umuhanzi  Valentine Nyiransengiyumva wamenyekanye nka Dorimbogo, yapfuye azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Uyu wari waramamaye ku mirongo itandukanye ya YouTube atanga ibiganiro ndetse akanyuzamo agahanga indirimbo, inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024.

Mu Minsi yashize nibwo hasakaye amashusho uyu Dorimbogo, arira atabaza.

Icyo gihe mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Urugendo TV, Dorimbogo yumvikanaga ari mu buribwe, yatangaje ko arwaye igifu ndetse n’umutwe byamurembeje akaba atabasha kweguka aho aryamye mu bitaro.

Muri icyo kiganiro yasabye  imbabazi abantu bose yaba yarahemukiye, aho yagize ati: ” Nintagaruka i Kigali, muzansabire imbabazi abo nahemukiye, kandi nintagaruka, muzansezere neza.”

Yavuze ko agifatwa n’ubu burwayi, yari mu mujyi wa Kigali, gusa yagiye kwiviriza mu bitaro byaho asanga bimuhenda cyane ahitamo kujya ku bitaro bikuru bya Kibogora biri hafi y’iwabo kugira ngo byorohere ab’iwabo kumusura.

IMG_9684

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *