Rwanda: Abantu babiri bagaragayeho indwara y’ubushita bw’inkende ‘Monkey Pox’

Rwanda: Abantu babiri bagaragayeho indwara y’ubushita bw’inkende ‘Monkey Pox’
Kimwe mu bimenyetso biranga umurwayi w'Ubushita bw'Inkende

Ku wa Gatanu, tariki 26 Nyakanga 2024, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko kimaze gutahura abantu babiri barwaye indwara y’ubushita bw’inkende buzwi nka ‘Monkey Pox’.

Abagaragaweho ubu burwayi barimo umugore w’imyaka 33 n’umugabo w’imyaka 34, bose bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

Mu Isuzuma ryakozwe n’abaganga rigaragaza ko aba barwayi bakoze ingendo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu kimwzi igihe kivugwamo ubu burwayi.

Umuganga ushinzwe kurwanya ibyorezo muri RBC, Dr Rwagasore Ederson, yavuze ko indwara y’ubushita bw’inkende imaze iminsi igaragara mu bihugu bitandukanye ikaba ari indwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu waba uyifite cyangwa kumatembabuzi y’uyirwaye, ikaba ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagize ati”Iyi ndwara y’ubushita bw’inkende imaze iminsi igaragara mu bihugu bitandukanye ikaba ari indwara yandura cyane binyuze mu gukora kj muntu waba uyifite cyangwa kumatembabuzi y’uyirwaye, ikaba ishobora kwandurira mu mibonanompuza bitsina no mu gusomana cyangwa gusuhuzanya nuyirwaye.”

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza uwanduye iyi ndwara harimo kugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze kuza ku myanya ndangagitsina, bigafata mu maso no mu maguru.

Dr Rwagasore Ederson yakubuye abanyarwanda ko barushaho kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina no gukaraba intoki ukoresheje amazi n’isabune.

Kimwe mu bimenyetso biranga umurwayi w’Ubushita bw’Inkende

Umwanditsi: MANIRAGUHA Japheth

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *