Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru nyuma y’imyitozo ye ya mbere kimwe n’abatoza bayobowe na Robertinho, yabereye mu Nzove mu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki 26 Nyakanga 2024.
Asabwe kugira icyo avuga ku bakinnyi bashya iyi kipe yaguze, yagize ati “Nta byinshi navuga kuko abayobozi bajya gukora ikintu bagitekerejeho. Ushobora kubagira inama ariko nabo icyo bashaka batakizi. Bakeneye gutwara Igikombe cy’Amahoro no kuwitwara neza muri Shampiyona.”
Yakomeje agira ati “Icyo navuga ni uko abakinnyi bahari ari beza. Nsanze umwuka ari mwiza. Hari bakinnyi beza igisigaye ni ukubashyigikira bakababa hafi kugira ngo umusaruro uboneke.”
Uyu mukinnyi ufatwa nk’umwana w’ikipe na bamwe mu ba-Rayons bijyanye n’igihe ayimazemo, yakomoje no ku mutoza Robertinho babanye muri iyi kipe ubwo uyu mutoza aheruka mu Rwanda.
Ati “Ndishimye uyu munsi twasinyiye rimwe twese navuga ko ari iby’agaciro, ni umutoza uzi icyo ashaka, ni umutoza ukina asatira, azi kubana n’abakinnyi neza kandi umutoza mwiza ni uzi kubana n’abakinnyi kugira ngo babashe kumuha umusaruro, urumva umutoza ntabwo ajya mu kibuga ariko iyo abashije kubana neza n’abakinnyi be biroroha kugera ku musaruro wifuza, navuva ko Robertinho arabishoboye kandi bizagenda neza.”
Muhire Kevin ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe kinini muri Rayon Sports n’ubwo yagiye anyuzamo akajya gukina hanze y’u Rwanda. Kevin yari mu ikipe ya Rayon Sports yabaye nziza muri 2018/2019, aho yatwaye Igikombe cya Shampiyona ndetse ikagera no muri ¼ cya CAF Confederation Cup hamwe n’umutoza w’Umunya-Brésil, Roberto Oliveira Gonçalves de Carmo “Robertinho”.