Ibyo wamenya ku ndwara y’Ubushita bw’Inkende yateye ikikango mu Karere

Ibyo wamenya ku ndwara y’Ubushita bw’Inkende yateye ikikango mu Karere

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), riherutse gutangaza ko Virus ya Monkeypox, itera indwara y’Ubushita bw’Inkende yongeye kubura umutwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku buryo mu 2024 abantu 7851 bari bamaze kuyandura kugeza kuwa 26 Gicurasi, ndetse 384 bahitanwa na yo muri icyo gihe.

OMS yavugaga ko “Abagera kuri 39% by’abibasiwe n’iyo virusi ni abana bo munsi y’imyaka itanu, mu gihe mu bayanduye muri rusange ab’igitsinagabo ari 59%.”

Ni indwara ikomeje kwaguka mu Karere ku buryo nko mu bihugu nk’u Burundi ndetse n’ u Rwanda yamaze kuhagera, Aho mu Rwanda hamaze kugaragara abantu babiri bayanduye.

Yacu News yifashishije ubutumwa bwa Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yaguteguriye ibyo wamenya kuri iyo ndwara y’Ubushita bw’Inkende.

Indwara y’ubushita bw’inkende yitiriwe virusi iyitera ariyo (Mpox), ni indwara imaze kuyogoza isi kuva mu mwaka wa 2022, yandura binyuze mu matembuzi ndetse no gukora ku muntu uyirwaye.

Uwanduye iyi ndwara agaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi ibiri na 19 nyuma yo kuyandura, muri ibyo bimenyetso harimo kugira ibiheri bimeze nk’ubushyuhe bibabaza bituma umuntu ashaka kwishimashima, kugira umuriro mwinshi urengeje dogere 38.5 ndetse no kubyimba mu nsina z’amatwi.

Ibindi bimenyetso kandi biranga umuntu urwaye iyi ndwara harimo kubabara umugongo n’imikaya, kugira inturugunyu cyangwa amasazi no kubara umutwe bikabije.

Iyi ndwara yandurira binyuze ku gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye, ibyo bishobora kuba mu gihe habayeho gukora imibonano mpuzabitsina, gusomana no gusuhuzanya, ibyago byo kwandura iyi ndwara binyuze mu gukora ku kintu umuntu uyirwaye yakozeho ni bike ugereranyije no gukora ku muntu uyirwaye nk’uko RBC ibitangaza.

Indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox) irandura kandi ikanduzwa mu buryo bwihuse binyuze mu gukora k’uwayanduye niyo mpamvu abakora umwuga wo kwicuruza, abaryamana bahuje ibitsina, abakora kwa muganga ndetse n’abakora ingendo mu duce yagaragayemo baburirwa cyane kuko baba bafite amahirwe menshi yo kuyandura kurusha abandi.

Bimwe mu biranga umurwayi w’ubushita bw’inkende.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *