Adama Bagayogo yafashije Rayon Sports kugarukana Musanze FC irayinyagira

Adama Bagayogo yafashije Rayon Sports kugarukana Musanze FC irayinyagira
Adama Bagayogo yongeye kubona inshundura!

Ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Musanze FC iwayo ibitego 3-1 mu mukino wa gatatu wa gishuti, uba umukino wa kabiri wikurikiranya Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo atsinzemo igitego.

Uyu mukino kimwe n’uwari wabanje wa Amagaju FC [3-1], ni imkino Rayon Sports iri gukina ku bufatanye n’umufatanyabikorwa wayo, RNIT Iterambere Fund dore ko n’abafana binjiraga nta kiguzi basabwe.

Ni n’umukino kandi wari witabiriwe n’abatoza bombi ba Rayon Sports: Umutoza mukuru, Roberto Oliveira Gonçalves de Carmo “Robertinho” n’umwungiriza we, Umunya-Tunisie, Quanane Sellami n’ubwo watojwe n’ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga, Umunya-Afurika y’Epfo, Ayabonga na Mazimpaka André utoza abanyezamu.

Musanze yatangiye isatira ubona ihuza cyane. Ku munota wa 35 ikipe ya Musanze FC yaje gufungura amazamu ku mupira waruzamukanywe na Buba Hydara yiruka aragenda awushyira mu nshundura.

Igice cya Mbere cyarangiye ikipe ya Musanze FC igikomeje kuyobora n’igitego 1-0. Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje akora impinduka mu kibuga ariko Rayon Sports aba ariyo itangirana imbaraga ubona ko ishaka igitego cyo kwishyura.

Ntabwo byatinze kuko ku munota wa 55 yahise ikibona gitsinzwe na Bugingo Hakim ku ishoti yararekuriye ku ruhande rw’ibumoso n’ubundi aba anyuraho.

Ku munota wa 65, Adama Bagayogo yinjiye mu rubuga rw’amahina acenga maze myugariro wa Musanze FC amukorera ikosa bituma umusifuzi atanga penariti yahise iterwa na Ishimwe Fiston ayitereka mu nshundura igitego cya 2 cya Rayon Sports kiba kirabonetse.

Ku munota wa 76, Adama Bagayogo w’imyaka 20 akaba akomoka muri Mali benshi banatingiye kwita zahabu ya Rayon Sports,yafashe umupira yongera gucenga nkuko bisanzwe maze arekura ishoti ari mu ruhande rw’ibumoso riragenda rijya mu izamu igitego cya 3 kiba kirabonetse.

Rayon Sports isigaje umukino umwe muri iyi gahunda nk’uko biteganyijwe, ikabona kwinjira mu birori by’umunsi wayihariwe uzwi nk’Umunsi w’Igikundiro cyangwa Rayon Day uteganyijwe taliki 3 Kanama 2024 muri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pele, i Nyamirambo.

Adama Bagayogo yongeye kubona inshundura!

Ni intsinzi ya kabiri Rayon Sports yari ibonye mu mikino ya gishuti ku bufatanye na RNIT Iterambere Fund!

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *