Uturere twungutse Aba-DASSO bashya

Uturere twungutse Aba-DASSO bashya

Ku wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO), abakozi bashya 349, nyuma yo gusoza amahugurwa yari amaze amezi 4 abera mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa y’icyiciro cya 7 wayobowe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana, ukaba wanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa.

Abasoje amahugurwa bagizwe n’abasore 241 n’abakobwa 108 bakomoka mu turere 12, aritwo; Burera, Gakenke, Gicumbi, Karongi, Kayonza, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke, Nyanza, Rubavu, Rusizi na Rwamagana.

Minisitiri Musabyimana yashimiye Polisi y’u Rwanda gukomeza guteza imbere ubushobozi bwa DASSO kugira ngo irusheho kugira uruhare ku mutekano w’igihugu.

Yasabye abasoje amahugurwa kuzakorana neza na bagenzi babo basanze mu kazi kugira ngo bafashe abaturage batuye aho bazaba bakorera.

Yagize ati: “Aya mahugurwa musoje uyu munsi mwayigiyemo byinshi bizabafasha guhashya imico mibi ikigaragara hirya no hino irimo; ubusinzi, ubujura, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu miryango, ibiyobyabwenge, imitangire mibi ya serivisi n’ibindi bihungabanya umutekano w’abaturage.

Minisitiri Musabyimana yahize ati ” Kuva urwego rwa DASSO rwashingwa rwakoze imirimo ntagereranywa mu kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo binyuze mu bufatanye buhoraho n’abanyarwanda mu gihugu hose.”

Uyu munsi turishimira ko muri rusange u Rwanda rutekanye mu midugudu yose .”

Mu gihe cy’ibyumweru 12 aba banyeshuri bamaze mu mahugurwa, bize amasomo atandukanye azabafasha kuzuza neza inshingano zabo arimo; Inshingano, imiterere n’imikorere y’urwego rwa DASSO, Ubumenyi ku mbunda n’izindi ntwaro, Imyitozo ngororamubiri n’ubwirinzi butifashisha intwaro, ubutabazi bw’ibanze, Amasomo abatoza imyitwarire n’akarasisi, Imikoranire ya DASSO n’abaturage ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano, Kurwanya ibiza no kurengera ibidukikije.

bize amasomo atandukanye azabafasha kuzuza neza inshingano zabo

Umwanditsi: MANIRAGUHA Japheth/ Yacu News

 

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *