Uwayezu François Régis wari Umuyobozi wungirije ‘Vice Chairman’ wa APR FC yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Simba Sports Club yo muri Tanzania, inshigano azatangira kuva ku ya 1 Kanama 2024.
Itangazo ryasohowe na Simba SC rivuga ko yahawe inshingano asimbuye Imani Kajula uherutse kwegura ku nshingano ze mu mezi abiri ashize.
Itanganzo rysinyweho na Mohammed Dewji usanzwe ari Perezida wa Simba SC, rivuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bufite icyizere ko Uwayezu azayigeza kure biturutse ku bushobozi n’ubunararibonye afite mu mupira w’amaguru.
Ati “Nk’Umuyobozi Mukuru mushya wa Simba Sports Club, ubumenyi bwagutse bwa Regis n’ubunararibonye mu mupira w’amaguru, ubuyobozi n’ibaruramari, nta gushidikanya ko bizageza ikipe kure.”
Uwayezu François Régis yabaye Umunyabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, mu gihe cy’imyaka itatu.
Uwayezu kandi yigeze kuba ari muri Komisiyo ya Siporo muri Komite Olempike ndetse akaba na yarabaye na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda. Afite n’impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.
Simba SC ni imwe mu makipe akomeye muri Tanzania no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri rusange kuko yatangiye mu 1936, ikaba imaze kugira ibigwi n’amateka.
Iyi kipe bakunze kwita Wekundu wa Msimbazi Lunyasi ibarizwa ahitwa Kariakoo ward in Ilala mu Mujyi wa Dar es Salaam, yashinzwe yitwa Queen nyuma iza kwitwa Sunderland bigeze mu 1971, ihindurirwa izina yitwa Simba Sports Club.
Simba SC imaze kwegukana ibikombe 22 bya Shampiyona ya Tanzania, ibikombe bitatu byitiriwe Nyerere, ibikombe 6 bya CECAFA Kagame Cup n’ibindi.