RDC: ibyihebe byishe abantu 33

RDC: ibyihebe byishe abantu 33

Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu mujyi wa Beni mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Cong, (RDC), Omar Kalisya, yatangaje ko ibyihebe byo mu mutwe wa ADF byagabye ibitero i Lubero no muri Beni bigahitana abagera kuri 33.

Radio Okapi yatangaje ko ibyo bitero byabaye ku wa gatatu, tariki ya 24 Nyakanga, abaturage 33 bo mu duce twa Beni na Lubero baricwa.

Umuyobozi w’aka gace yavuze ko ibindi bitero btibasiye uduce twa Bapere muri Lubero kuva mu ntangiriro z’icyumweru.

Omar Kalisya yagize ati” Uyu munsi tumaze kubona abantu 22 bapfuye, ariko turacyakomeje gushakisha. Mabuo ni cyo gice cyibasiwe cyane na Beu ndetse na Makakwa, Ibi nibyo ibice byibasiwe cyane kugeza ubu. ariko Katerrain, Moliso, Manzombu na Njakia naho hasatiriwe”.

Mu Cyumweru cyashize nabwo mu gihe cy’iminsi itatu uyu mutwe wishe abasiviri 40 bo muri Teritwari ya Beni mu bice bya Babila-Bakaiko, Beni-Mbau, ndetse abarwanyi bawo batwika n’inzu z’abaturage n’iz’ubucuruzi.

Umutwe w’Iterabwoba wa ADF uvuga ko urwanya ubutegetsi bwa Uganda ariko ugakorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mutwe usibye kuzengereza abaturage batuye muri Beni ujya ugaba ibitero bihitana ubuzima bw’Abaturage ba Uganda dore ko nko muri Kamena ya 2023 wagabye igitero ku kigo cy’amashuri mu Burengerazuba bwa Uganda, kigahitana abanyeshuri 40.

Gusa kuva mu Gushyingo 2021, Ingabo za Uganda, UPDF, zatangije ‘Operation Shujaa’ igamije guhiga ibyo bihebe mu mashyamba ya DR Congo.

Uburasirazuba bwa DR Congo bwabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro dore ko habarirwa irenga 200, imwe igizwe n’abanyeCongo indi ikaba igizwe n’abanyamahanga.

Umwanditsi: MUKESHIMANA Angelique

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *