Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yirukanwe

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yirukanwe

Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yirukanwe kuri izi nshingano ye kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.

Kuri uyu Wa Kane nibwo Ibirori bya Minisitiri w’Intebe bashyize hanze itangazo rivuga ko yirukanwe.

Iri tangazo rigira riti” Hashingiwe ku biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.

None kuwa 25 Nyakanga 2024 Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yirukaywe ku mirimo yari ashinzwe nka Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA) kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho”.

Jeanne d’Arc Mujawamariya yabaye Minisitiri w’ibidukikije kuva mu Gushyingo 2019 kugeza ku ya 12 Kamena 2024.

Yabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya kuva mu 2013, yabaye n’umuyobozi w’ikigo cy’ubumenyi n’ikoranabuhanga cya Kigali (KIST) kuva mu 2011 kugeza 2013.

Yabaye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kuva mu 2008 kugeza mu 2011, Minisitiri w’uburezi kuva mu 2006 kugeza muri 2008.

Yabaye Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Minisitiri ushinzwe amashuri makuru kuva muri 2005 kugeza mu 2006, yanabaye Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Ubumenyi, Ikoranabuhanga, n’Ubushakashatsi mu bya Siyansi kuva mu 2003 kugeza muri 2005.

 

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *