Ubutumwa bwanditswe na Akarere ka Nyabihu ku rubuga X, buvuga ko “kuri site y’ibizamini bya Leta Collège Baptiste de Kabaya, umunyeshuri Nyiramahirwe Claudine wiga S6 LFK/GS Rurembo, nyuma yo gukora ikizamini cya mbere cya EntrepreneurshipII [ Isomo ry’Ihangamurimo] yafashwe n’inda ajyanwa mu bitaro bya Kabaya.”
Ubutumwa bukomeza buvuga ko yaje kubyara umukobwa ubu bakaba bameze neza, ndetse yashyikirijwe ikizamini mu bitaro.
Ku wa Kabiri, tariki ya 23 Nyakanga 2023, abanyeshuri 235,572 biga mu mashuri yisumbuye batangiye gukora Ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2023-2024.
