Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yafashe mu mugongo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, n’abaturage b’icyo Gihugu, bibasiwe n’inkangu yabaye mu Karere ka Gofa mu Majyepfo y’icyo gihugu , itewe n’imvura idasanzwe yaguye muri aka gace.
Ni inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu cyumweru gishize mu gace ka Gofa gaherereye mu karere ka Gozdi, igahitana abagera kuri 229 barimo abagabo 148 n’abagore 81 bo muri aka gace.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2014, Perezida Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwa X, yihanganishije Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ndetse afata mu mugongo abanyetiyopiya babuze ababo, ababwira ko u Rwanda ruhagararanye nabo.
Ati: “ Ndihanganisha cyane Minisitiri w’intebe, Abiy Ahmed Ali hamwe n’abazize inkangu zahitanye abantu babarirwa mu magana bo mu majyepfo ya Ethiopia. U Rwanda rwifatanyije n’abaturage ba Etiyopiya muri iki gihe kitoroshye.”
Amahanga akomeje kwereka Ethiopia ko ari kumwe nayo.
