Ethiopia: Abantu barenga 200 bishwe n’inkangu

Ethiopia: Abantu barenga 200 bishwe n’inkangu

Abantu 229 barimo abagabo 148 n’abagore 81 bamaze kwicwa n’inkangu yibasiye Amajyepfo ya Ethiopia,mu Karere ka Gozdi mu gace ka Gofa .

Reuters yatangaje ko iyi nkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye kuva mu mpera z’icyumweru, umusozi ukariduka ukagwira abantu, nyuma n’undi ukagwa ukagirwa abari baje gutabara aba mbere.

Umwe mu bayobozi bo mu gace ka Gofa, Habtamu Fetena, yabwiye Ikinyamakuru cya Leta ya Ethiopia, Ethiopian Broadcasting Corporation, ko Abana benshi bari mu bapfuye.

Amahanga atandukanye yifatanyije ndetse anahumuriza Ethiopia.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Moussa Faki Mahamat, yagize yavuze ko imitima n’amasengesho y’Abanyafurika biri kumwe n’imiryango y’abahuye n’aya makuba.

Kuri X yanditse ati “Duhagurukiye gufatanya n’abaturage na Guverinoma ya Ethiopia mu gihe ibikorwa byo gutabara bikomeje gushakisha ababuze no gufasha abimuwe”.

Muri Gicurasi nabwo umwuzure wibasiye abantu barenga 19.000 mu turere twinshi two muri Ethiopia abantu barenga igihumbi bakurwa mu byabo n’ibiza, ndetse byangiza n’ibikorwa remezo.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *