Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 23 Nyakanga 2024, umutekano wakajijwe i Kampala muri Uganda cyane cyane mu nzira zijya ku Nteko Ishinga Amategeko, ni nyuma y’uko hari amakuru yavugaga ko urubyiruko ruramukira mu myigaragambyo.
Urubyiruko rwo muri Uganda rumaze igihe rutegura imyigaragambyo ku mbuga nkoranyambaga, ruvuga ko izaba igamije gusaba ubutegetsi gukurikirana ikibazo cya ruswa bashinja ko ivugwa mu Butegetsi.
Uru rubyiruko ruvuga ko narwo ruzayikora nk’urwo muri Kenya, rwiyise ‘Gen-Z’, rumaze igihe rurikoroza muri Kenya.

Muri iki gitondo inzego z’umutekano zirimo Abapolisi ndetse n’abasirikare baramukiye mu mihanda, cyane cyane ijya ku Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, kuko ariho abigaragambya bari kwerekeza.
Ibinyamakuru by’imbere mu gihugu biratangaza ko hari n’abamaze gufatwa.

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga 2024, ubwo yari kuri televiziyo y’igihugu, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yabwiye urubyiruko ko ruri gushukwa n’ibiryo biciriritse ruhabwa, bityo rutazi ibyo rukina na byo rutegura imyigaragambyo.
Ati “ Turahuze dushaka ubukire naho mwe muri guhabwa ibiryo biciriritse, ahandi ku Isi bari kurwana n’ubuzima…. abandi bo barataka inzara, naho mwe murashaka kuturangaza. Murakina n’umuriro.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo tuzabemerera muturangaza.”
Museveni ashinja abateguye imyigaragambyo gukorana n’amahanga mu gushaka guteza imvururu muri Uganda.
Ivomo ry’Amafoto: Nile Post


