Rusizi: Uribwa bakagerekaho ku gukubita

Rusizi: Uribwa bakagerekaho ku gukubita

Abaturage bo mu mu karere ka Rusizi by’umwihariko abo mu mirenge ya Nkanka na Gihundwe barataka ubujura bukabije bugenda bufata intera umunsi ku munsi, aho kuri ubu bitakiri ukwibwa gusa  ahubwo ko abo bajura bongeraho ku gukubita no ku  kwambura imyenda bakagusiga uko wavutse.

Bamwe mu batuye mu tugari twa Gatsiro na Gitwa two mu mirenge ya Gihundwe na Nkanka babwiye UMUSEKE ari nabo  dukesha iyi nkuru, ko nta rwego rw’ububuyobozi rutazi ikibazo cyabo ariko kugeza kuri ubu ntacyo barafashwa.

Aba baturage baratabaza bavuga ko batewe ikibazo n’ubu bujura bumaze gukabya dore ko kuri ubu ntawe ukigira icyo yikorera.

Umwe mu baturage yagize ati “Dukeneye ubutabazi  kuko tuzonzwe n’abajura, ari itungo bararijyana, umwaka mu murima ntibatuma wera, yewe muhuriye mu nzira n’ihaho nturigeza iwawe.”

Iyo bibye itungo baribagira aho baryibye.

Mugenzi we avuga ko aba bajura ari ibihazi ku buryo no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku munsi w’amatora biraye mu nzu z’abaturage barazitobora, si ukubiba karahava.

Ati“Ubujura bumeze nabi nta muturage uzirika ihene ku musozi bayikerera icy’amaso, inzu barazitobora no ku munsi w’amatora twavuye gutora dusanga inzu zose bazitobaguye”.

Aba baturage bifuza ko bafashwa n’inzego za Leta ndetse n’inzego zishinzwe umutekano Kuko bigaragara ko iki kibazo kimaze kugera kurundi rwego bitakiri iby’amaboko yabo ahubwo bakeneye ubundi bufasha kugira ngo bahashye burundu iki kibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux yatangaje ko bagiye guhagurikira iki kibazo bakagishakira umuti.

Ati “Dufatanyije n’inzego z’umutekano iki kibazo tugiye kugikurikirana, Icyo dusaba abaturage n’uko bajya baduha amakuru ku gihe, tukamenya abihishe inyuma y’ubwo bujura”.

Muri iyi mirenge yombi ngo hari n’aho batanyura ku manywa, gusa si abaturage bibwa gusa muri  Gicurasi 2023, Padiri wo muri paruwasi ya Nkanka yakubiswe n’abajura, anamburwa telefone.

Muri Kanama 2023, Ikigo cy’amashuri abereye umuyobozi kibasiwe n’abajura hibwa amasafuriya manini (muvero) yatekerwagamo ibiryo by’abanyeshuri, yaje kugarurwa habaye ubwumvikane.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2023, Muri iki kigo bahuye n’ikindi gitero cy’abajura hibwamo mudasobwa zigera kuri 21 zo mu bwoko bwa Positivo kugeza ubu zaburiwe irengero.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *