Perezida Kagame yashimiye abayobozi bamwifurije ishya n’ihirwe

Perezida Kagame yashimiye abayobozi bamwifurije ishya n’ihirwe

Perezida Paul Kagame yashimiye abayobozi b’ibihugu by’inshuti bo hirya no hino ku Isi bamwifurije ishya n’ihirwe, nyuma yo gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Ku ya 22 Nyakanga, Komisiyo y’igihugu y’Amatora yatangaje amajwi ya burundu yavuye mu matora ya Perezida yabaye tariki 15 Nyakanga 2024.

Paul Kagame watanzwe nk’umukandida n’Umuryango FPR Inkotanyi ni we watorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Amajwi ya burundu yashyizwe hanze, agaragaza ko Paul Kagame yatsinze abo bari bahatanye ku majwi 99.18%, bivuze ko yatowe n’Abanyarwanda 8 822 794.

Dr. Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ni we waje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.50%, mu gihe Mpayimana Philippe yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 0.32%.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga Perezida Paul Kagame yashimiye abayobozi b’ibihugu by’inshuti ku bw’ubutumwa batanze.

Bimwe mu bihugu yanditse mu butumwa bwe birimo ” Barbados, Central African Republic, Chad, Comoros, Cuba, Djibouti, Egypt, Ethiopia, Guinea-Bisseau, Guinea, Kazakhstan, Kenya, Liberia, Madagascar, Mauritius, Morocco, Mozambique, Oman, Qatar, Senegal, Seychelles, Somalia, South Sudan, Switzeland, Tanzania, Turkiye, Uganda, Venezuela, Zambia…”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko biteguye gukomeza imikoranire.

Yagize ati “Twiteguye gukomeza imikoranire ibyara inyungu hagati y’abaturage bacu.”

Nk’uko biteganwa n’Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 102, Perezida wa Repubulika arahira bitarenze iminsi 30 nyuma y’itorwa rye, indahiro ye ikakirwa na Perezida w’urukiko rw’ikirenga.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *