APR FC FC yageze mu Rwanda bitinze yerekwa urukundo

APR FC FC yageze mu Rwanda bitinze yerekwa urukundo
Mamadou Sy watsinze igitego cyohereje APR FC muri za penaliti, yeretswe urukundo!

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yari imaze iminsi i Dar Es Salaam muri Tanzania mu mikino y’Irushanwa rihuza Amakipe yo mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba no Hagati, CECAFA Kagame Cup rya 2024, yageze mu Rwanda.

APR FC yageze i Kigali saa Kumi n’Imwe n’Igice za mu gitondo, ikubutse muri CECAFA Kagame Cup aho yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Red Arrows FC yo muri Zambia kuri za penaliti 10-9.

Byari biteganyijwe ko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yagombaga kugera mu Rwanda ejo [hashize] ku wa Mbere taliki 22 Nyakanga 2024 saa Kumi n’Imwe n’iminota 50 ku mugoroba, ariko indege yayo yimura amasaha yo guhaguruka ubugira kabiri kose nk’uko iyi kipe yagiye ibitangaza ibinyujije ku rubuga rwa X rwayo.

Mu cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 23 Nyakanga 2024, ni bwo yageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe, aho yasanze abafana n’abakunzi bayo bayitegerereje bayiha ikaze na none mu gihugu.

Ni APR izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, aho kuri ubu igiye kwitegura indi mikino irimo uwo izahuramo na Simba yo muri Tanzania mu cyiswe “Simba Day 2024” izitabira taliki ya 3 Kanama mu murwa w’Ubucuruzi, Dar es Salaam wa Tanzania.

Umukino wa Simba uzaba mbere gato yo gukina umukino utegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA Super Cup izahuramo na Police FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro uyu mwaka mu mukino uteganyijwe taliki ya 11 Kanama [8] 2024.

Mamadou Sy watsinze igitego cyohereje APR FC muri za penaliti, yeretswe urukundo!

Umunya-Ghana, Seidu Dauda Yussif asuhuza abafana!

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *