Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye batangiye gukora Ibizamini bya Leta

Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye batangiye gukora Ibizamini bya Leta

Abanyeshuri 235,572 biga mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro, amashuri Nderabarezi ndetse n’amashuri y’Ubuganga batangiye gukora Ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2023-2024.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, rivuga ko ibi bizamini byatangiye gukorwa uyu munsi ku wa kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, bikazageza tariki 2 Kanama 2024.

Ku rwego rw’Igihugu byatangirijwe mu Karere ka Kicukiro ku kigo cy’amashuri cya G.S Remera Protestant, ahazakorera abanyeshuri 223 bo mu cyiciro rusange ( Ordinary Level) n’abandi 112 bo mu cyiciro cy’amashami ( Advanced Level).

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa kabiri saa Mbiri za mu gitondo, utangijwe na Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard.

Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard atangiza ibizamini

Minisitiri Twagirayezu atangiza ibizamini bya Leta yakomoje ku byiciro bidasanzwe byongewemo ndetse n’uburyo bushya butari bumenyerewe mwikorwa ry’ikizamini cya leta.

Ati: “Uno mwaka rero igishyashya dufite n’uko hari gahunda yitwa ‘society nursing program’ yatangiye, ubu ngubu akaba aribwo abanyeshuri ba mbere bari bukore ikizamini cyanditse guhera uno munsi. Ikindi nakorangeraho ni uko aba banyeshuri cyane cyane abarangiza mu mashuri ya tekinike ndetse n’imbonezamwuga abenshi bari batangiye ibizamini bya ‘practical’ [Ngiro] ubu ngubu bakaba bari gukora ibizamini byanditse biri busoze icyo ikizamini cyabo.”

Umuyobozi Mukuru wa REB, Mbarushimana Nelson ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije mu Karere ka Rubavu, babitangarije ku ishuri rya GS Kanama Catholique.

Ubwo yahaga impanuro aba banyeshuri bagiye gukora ikizamini, Umuyobozi Mukuru wa REB,  yabasabye kugira intego mu buzima bwabo, abibutsa ko amashuri yose bashaka kwiga ntakizabitambika kuyiga kuko Igihugu cyashyizeho ayo mahirwe kuri buri wese.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Mbarushimana Nelson atangiza ibizamini bya Leta mu Karere ka Rubavu.

Mu gihugu mu mashuri yose yisumbuye mu byiciro birimo amashuri yisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro, Amashuri Nderabarezi ndetse n’amashuri y’Ubuganga hazakora abanyeshuri 235,642.

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye hazakora abanyeshuri 143,  842 baturutse mu bigo by’amashuri 1,968, bakaba bazakorera kuri Site z’ibizamini 681.

Mu mashuri yisumbuye mu mashami, hazakora abanyeshuri 56, 537 baturutse mu bigo by’amashuri 857, ibizamini bikaba bizakorerwa kuri z’ibizamini 516.

Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hazakora abanyeshuri 30,992 bavuye mu bigo by’amashuri 331, kuri site z’ibizamini 201.

Mu mashuri Nderabarezi, ibizamini bizakorwa n’abanyeshuri 4,068 baturuka mu bigo by’amashuri 16.

Mu mashuri yigisha Porogarame z’ubuganga hazakora abanyeshuri 203, baturuka mu bigo by’amashuri birindwi.

Ibizamini bya Leta bikorwa buri mwaka, amanota umunyeshuri akuramo akaba ariyo amufasha kuzajya mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye kuyo yarimo.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *