Rayon Sports yemeje umutoza mushya

Rayon Sports yemeje umutoza mushya

Ikipe ya Rayon Sports yemeke ko Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ukomoka muri Brazil wayigiriyemo ibihe byiza muri 2019 ariwe mutoza mushya.

Rayon Sports yabitangaje kuri uyu Wa Mbere taliki ya 22 Nyakanga 2024 ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo ndetse inamuha ikaze muri rusange.

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho yemeye kugaruka gutoza iyi kipe nyuma yuko yari amaze iminsi ari mu biganiro nayo ariko akaba yacaga amafaranga menshi y’umushahara bityo kumvikana nawe bikaba byari byaratumze ariko byarangiye bikunze.

Uyu mutoza w’imyaka 64 asubiye muri Rayon Sports nyuma yuko ayivuyemo muri 2019 ayifashije gutwara igikombe cya shampiyona ndetse anayifashije kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.

Robertinho nyuma yo gutoza Rayon Sports yatoje andi makipe ariyo Gormahia FC,Vipers ndetse na Simba SC ari nayo yaherukagamo.

Biteganyijwe ko uyu mutoza azagera ku Kibuga cy’indege i Kanombe mu gicuku cyo kuwa Gatatu.

Rayon Sports yemeje Robertinho nk’umutoza wayo mushya

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *