Amajwi ya Burundu yashimangiye intsinzi ya Perezida Kagame

Amajwi ya Burundu yashimangiye intsinzi ya Perezida Kagame

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje amajwi ya burundu yavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, aza ashimangira ko Perezida Paul azakomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere nyuma yo gutorwa ku kigero cya 99.18%.

Kuva ku ya 14-16 Nyakanga 2024, mu Rwanda habaye amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite, yitabiriwe n’abarenga miliyoni icyenda.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga 2024, NEC yatangaje Amajwi ya burundu.

Imibare yatanzwe na komisiyo y’igihugu y’amatora yerekana ko Perezida uriho ubu, Paul Kagame, wari  umukandida ku mwanya perezida watanzwe na FPR-INKOTANYI, yatowe na 62, 072 bya Diaspora y’u Rwanda na 8,882,794 z’Abanyarwanda baba mu gihugu, abona 99.18% by’amajwi.

Frank Habineza, wari umukandida ku mwanya wa perezida wari waratanzwe n’Ishyaka Green Party, yaje ku mwanya wa kabiri mu matora yo ku ya 14-15 Nyakanga, agira amajwi 0,50%, abona amajwi 1,074 muri Diaspora na 44,479 y’Abanyarwanda baba mu gihugu.

Umukandida wigenga Philippe Mpayimana yabonye amajwi 0.32% gusa, harimo amajwi 1106 yavuye  muri Diaspora na 28.466 y’abanyarwanda baba mu gihugu.

Mu matora y’abadepite, Umuryango FPR-INKOTANYI n’amashyaka awushyigikiye babonye amajwi 68.83%.

Ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) ryabonye amajwi 8,66%, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (PSD) ryabonye amajwi 8,62%, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ryabonye amajwi 4.56%, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, PDI yabonye 4.61% y’amajwi, na PS-Imberakuri yabonye amajwi 4.51%.

Janvier Nsengimana, umukandida umwe rukumbi wiyamamaje yigenga, yabonye amajwi 0.21%, atagera ku gipimo cya 5% gisabwa kugira ngo abone umwanya mu mutwe w’abadepite.

Intsinzi ya Perezida Paul Kagame ugiye gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere yishimiwe b’abanyarwanda benshi ndetse n’abayobozi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma baramushimira.

Mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bamaze gushimira Paul Kagame barimo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, William Ruto wa Kenya, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Abiy Ahmed wa Ethiopia, Phillip Nyusi wa Mozambique, Umwami Mohammed VI wa Morocco, Minisitiri w’Intebe wa Barbados Mia Mottley, Perezida Kassym-Jomart Tokayev wa Kazakhstan n’abandi.

Nk’uko biteganwa n’Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 102, Perezida wa Repubulika arahira bitarenze iminsi 30 nyuma y’itorwa rye, indahiro ye ikakirwa na Perezida w’urukiko rw’ikirenga.

Perezida Kagame azakomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *