APR FC yananiwe kwegukana igikombe cya CECAFA Kagame ya 2024

APR FC yananiwe kwegukana igikombe cya CECAFA Kagame ya 2024
Ikipe ya Red Arrows niyo yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame ya 2024

Ikipe ya APR FC yananiwe kwegukana igikombe cya CECAFA Kagame ya 2024 itsinzwe na Red Arrows yo muri Zambia kuri penariti.

Ni mu mukino wa nyuma w’iri rushanwa ryaberaga i Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania. wakinwe kuri iki Cyumweru Saa munani kuri KMC Stadium.

Umukino watangiye ikipe ya APR FC ariyo iri hejuru ndetse ikanabona uburyo binyuze ku bakinnyi bayo barimo Mugisha Gilbert ariko kububyaza umusaruro bukanga.

Ikipe ya Red Arrows yaje no kubona penariti ku ikosa ryari rikozwe na Byiringiro Gilbert ariko itewe na Ebengo Ikoko umunyezamu wa Nyamukandagira, Pavelh Ndzira ayikuramo.

Kubona igitego mu gice cya mbere bagoranye maze kirangira amakipe yombi anganya 0-0. Mu ntangiriro z’igice cya kabiri APR FC yakoze impinduka abarimo Richmond Lamptey , Nzotanga na Mamadou Sy bajya mu kibuga ngo irebe ko yafungura amazamu ariko biranga.

Bigeze ku munota wa 62 ikipe ya Red Arrows yaje gufungura amazamu ku gitego Ricky Banda. Nyuma yo gutsindwa ikipe ya APR FC yakije umuriro imbere y’izamu rya Red Arrows maze igitego cyo kwishyura kiza kuboneka ku munota wa 90+1 gitsinzwe na Mamadou Sy ku mupira yarahawe na Richmond Lamptey.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 bituma hongeweho iminota 30 nayo biranga rubura gica. Hahise haterwa penariti,Red Arrows yinjiza 10 naho APR FC yinjiza 9 nyuma yuko Tuyisenge Arsene bakuye muri Rayon Sports ayirase.

Iyi kipe yo muri Zambia yahise yegukana CECAFA Kagame Cup ya 2024. Kugeza ubu amakipe amaze gukura iki gikombe hanze y’u Rwanda ni Rayon Sports na Atraco FC gusa.

Ikipe ya Red Arrows niyo yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame ya 2024

Mamadou Sy niwe wari watsinze igitego cya APR FC cyo kwishyura

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *