Nyarwaya Innocent, uzwi nka Yago, yashimiye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwamufashije kubona uwari wamwibiye umuyoboro we wa ‘YouTube’ akawuhindurira izina.
Uyu muhanzi ubifatanya no kuba Umunyamakuru yashimiye RIB abinyujije ku mbugankoranyambaga ze kuri uyu Wa Gatandatu yandika ati” Ndashimira cyane Urwego rw’Ubugenzacyaha ,RIB rwadufashije gukora iperereza ku cyaha twari twakorewe cyo kwibwa Channel ya YAGO TV SHOW.
Turashimira umuhate Abagenzacyaha bagize, ubu uwari wibye Channel yacu akaba yatawe muri yombi, aho ubu ari gukurikiranwa”.
Ibyumweru byari bibaye 2 uyu muyoboro wa ‘ YouTube’ Yago anyuzaho ibiganiro akora ndetse n’indrimbo ze ubuze dore ko wari waranahinduruwe izina.
Kuri ubu byasaga nkaho Yago yari yaramaze kwiyakira ko iyi ‘YouTube’ ye kuzayigaruza bitazakunda kubera ko yari yaramaze no gufungura indi yanyuzagaho ibiganiro.