Abantu 110 barimo 50 bapfuye mu munsi umwe wo ku wa Gatanu, bamaze kugwa mu myigaragambyo ikomeje guhanganisha inzego za Leta n’urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri bo muri za Kaminuza.
Kuva mu ntangiriro za Nyakanga 2024, muri Bangladesh hatangiye Imyigaragambyo yari yiswe iyo mu mahoro, yasabaga Leta kuvugurura Urwego rw’akazi mu gihugu, kubera urubyiruko rwavugaga ko rwugarije n’kibazo cy’ubushomeri.
Ni imyigaragambyo yaje gukomera ndetse ifata n’indi ntera itangira kugwamo abantu.
Al Jazeera yatangaje ko ku wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2024, abantu 50 baguye mu myigaragambyo ikaze yabaye.
Ibi byatumye Leta ifata ingamba zikakaye zirimo kohereza abasirikare mu mihanda, gukora imikwaho ikaze mu murwa mukuru Dhaka ndetse no guhagarika umbuga nkoranyambaga na murandasi, kuko ngo abapolisi bayo 300 bamaze gukomereka.