SUDAN: Impunzi ziri kurya ibyatsi

SUDAN: Impunzi ziri kurya ibyatsi

Impunzi zitandukanye muri Sudan zahunze imirwano ikomeye iri kubera  mu Ntara ya Darfur, zugarijwe n’inzara ikomeye ituruka ku kubura ibiryo ibi biri gutera bamwe kurya ibyatsi.

Nkuko byatangajwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi muri iki gihugu, UNHCR, rivuga ko izi mpunzi zugarijwe n’inzara ituruka ku bibazo byatewe n’impamvu zitandukanye zahagatitse ibiribwa kugera ku mpunzi.

Iri shami risobanura ko uretse no kuba Intambara ivuza ubuhuha, ku rundi ruhande imvura nyinshi imaze iminsi igwa, yatambamiye itangwa ry’ibiryo bicye byari byabonetse bituma bamwe bashoka inzira yo kurya ibyatsi.

Eddie Rowe uyobora ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa(WFP) yatangarije Reuters ko toni ibihumbi by’imfashanyo zahagaritswe ku mupaka wa Tina uhuza Sudan na Tchad, bitewe n’intambara.

Yatangaje kandi ko WFP irigushaka ibyemezo byo kwimura amakamyo 70 ikoresheje umuhanda muto, urenga kilometero 620 uvuye Port Sudani ugana Darfur, mu buryo bwo gutabara izi mpunzi kugira ngo zibashe kubona ibyo kurya.

Raporo ya UN, igaragaza ko mu Karere Sudan ariyo ya Mbere yugarijwe n’inzara kuva Intambara ihuza ingabo za Leta n’umutwe bihanganye wa Rapid Support Force(RSF) yakwaduka mu mwaka ushize.

Kuva muri Mata 2023, imirwano ikomeye yaradutse hagati y’Ingabo za Sudani ziyobowe na General Adel Fattah al-Burhan aho zihanganye n’abarwanyi ba Rapid Support Forces bayobowe na General Mohamed Dagalo Hemedti.

Aba bombi bakaba barananiwe gusaranganya ubutegetsi nyuma y’uko Omar al-Bashir wayoboraga Sudani yahiritswe ku butegetsi mu 2019.

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *