APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup

APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup
APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa CECAFA Kagame Cup irimo irabera i Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania nyuma yo gutsindira Al Hilal yo muri Sudani kuri penariti.

Uyu mukino wa 1/2 cya CECAFA Kagame Cup wabaye kuri uyu Wa Gatanu taliki ya 19 Nyakanga 2024 Saa cyenda ubera kuri KMC Stadium.

Umukino watangiye ikipe ya Al Hilal ariyo iri hejuru binyuze ku bakinnyi bayo barimo rutahizamu Pokou Serge ariko uko iminota yagendaga n’ikipe ya APR FC nayo yaje kugenda yinjira mu mukino ndetse ikabona n’amahirwe binyuze kuri Victor Mbaoma ariko kunyeganyeza inshundura bikanga.

Amakipe yombi yakomeje gukina abona uburyo ubona nta n’imwe ikora ikinyuranyo gihambaye ndetse n’iminota 90 isanzwe y’umukino iza kurangira byananiranye igitego cyabuze.

Hongeweho iminota 30 kugira haboneke ikipe yatsinda igakomeza ku mukino wa nyuma ariko nabwo bikomeza kugorana bituma hitabazwa penariti.

Kuri penariti niho APR FC yahise ikubitira Al Hilal iyitsinda 5-4 .

Ni penariti zatewe na Nzotanga Fils Ndayishimiye Dieudonne,Niyigena Clement,Kategaya Elie ,Byiringiro Gilbert na Mamadou Sy bose barazanjiza ku ruhande rwa APR FC naho ku ruhande rwa Al Hilal ziterwa na Al Hilal Pape Ndiaye arayinjiza,Ousmane Diof arayinjiza,Hilal Salah Alhassan arayinjiza, Mouhamed Abouagla arayinjiza naho Steven Ebuela arayirata.

Ni ku nshuro ya 9 mu mateka ikipe y’Ingabo z’igihugu igeze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup.

APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *