Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ‘RIB’ rwataye muri yombi abagabo bababiri bo mu murenge wa Kiyumba wo mu karere ka Muhanga bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu bamuziza kubiba imyaka yo mu murima.
Aba bakurikiranywe harimo uwitwa Hakuzimana Cevel na Mbarizakumutima Eric aho bashinjwa urupfu rw’uwitwa Hakizimana Emmanuel bakubise bikomeye bakamwica bamuziza ubujuru.
Ku itariki 10 nyakanga 2024, nibwo uyu nyakwigendera yitabye Imana nyuma yo gukubitwa akajyanwa mu bitaro arinaho yaguye nkuko ababyeyi be babihamirije ‘TV1’ dukesha iyi nkuru.
Ababyeyi b’uyu nyakwigendera bemeza ko yarenganyijwe nabo bivugwako bamwivuganye dore ko batamufatanye nibyo bo bavugako yari yabibye, bakifuza ko hakurikiranwa buri wese mu bagize uruhare mu rupfu rw’umwana wabo ndetse bagahabwa indishyi y’akababaro.
Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kiyumba, Musabwa Aimable yasobanuye byinshi kuri iki kibazo aho avugako bafatanyije n’inzego zibanze bafashe babiri mu bakekwa bagashyikirizwa RIB ariko undi umwe akaba agishakishwa.
Ati:”Hanyuma noneho bamufashe, Bamufatiye mu murima yarabarwanyije baramukubita, bamukubise urumva baramurekuye ataha mu rugo bamujyana kwa muganga ahageze yitaba Imana. Hanyuma natwe tumaze kumenya amakuru nk’ubuyobozi twahise twihuta tujya gushaka abo bantu babiri bavuga bamukubise dufatamo babiri undi araducika.”
Uyu muyobozi ashingiye kubyabaye yakomeje agira inama abaturage kwirinda kwihanira ahubwo bajya bafata umujura bamukamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano zikaba arizo zibikurikina nkuko babifite mu nshingano.
Nkuko bigenwa n’ingingo 107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivugako umuntu wishe undi abishaka abakoze icyaha kandi iyo abahamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.