Amajwi y’agateganyo yashimangiye intsinzi ya Perezida Kagame

Amajwi y’agateganyo yashimangiye intsinzi ya Perezida Kagame

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje amajwi y’agateganyo y’avuye mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame akomeza kuza imbere n’amajwi 99.18%.

Kuva ku ya 14-16 Nyakanga 2024, mu Rwanda habaye amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite, yitabiriwe n’abarenga miliyoni icyenda.

Ubwo tariki ya 15 Nyakanga 2024, Komisiyo y’igihugu y’Amatora yatangazaga iby’ibyanze byari byavuye mu ibarura ry’ibanze ry’amajwi 79.% yari amaze kubarurwa.

NEC yari yagaragaje ko Paul Kagame wa FPR-INKOTANYI yari yagize amajwi 99,15%, arusha abo bari bahanganye barimo Dr Frank Habineza wagize 0,53% mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0,32%.

Kuri uyu wa Kane, ubwo NEC yasohoraga amajwi y’agateganyo, yongeye gushimangira intsinzi ye aho yagize amajwi 99.18%, angana na 8, 822, 794 by’abamutoye.

Frank Habineza agira amajwi 0.50% angana na 44, 479 by’abamutoye mu gihe  Philippe Mpayimana  afite 0.32% bingana na 28, 466.

Intsinzi ya Perezida Paul Kagame ugiye gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere yishimiwe b’abanyarwanda benshi ndetse n’abayobozi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma baramushimira.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaza ko bitarenze tariki 27 Nyakanga 2024, izatangaza ibya burundu.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *