Polisi y’u Rwanda yashimiye abanyarwanda bose uko bitwaye mu bihe byo kwiyamamaza kw’abakandida n’amatora ku mwanya w’Umukuru w’igihugu n’uw’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Kuva ku ya 14-16 Nyakanga 2024, mu Rwanda habaye amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite, yitabiriwe n’abarenga miliyoni icyenda.
Mu by’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yagaragaje ko Paul Kagame yagize amajwi 99,15%, arusha abo bari bahanganye barimo Dr Frank Habineza wagize 0,53% mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0,32%.
Urubuga rwa Polisi y’u Rwanda, rwatangaje ko umuvugizi wayo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n’amatora byagenze neza birangira mu mutekano usesuye.
Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda irashimira abanyarwanda ubufatanye n’imyitwarire myiza yabaranze muri ibi bihe tuvuyemo. Haba mu gihe cyo kwiyamamaza kw’abakandida no mu minsi y’amatora nyirizina yabaye ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga, ubwo hatorwaga Perezida wa Repubulika n’abadepite baturuka mu mitwe ya Politiki n’abakandida biyamamaje ku giti cyabo ndetse no ku wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga, hatorwa abadepite mu byiciro byihariye, mu Rwanda hose ibi bikorwa byabaye mu mutekano usesuye.”
Urubuga rwa RNP rukomeza ruvuga ko ACP Rutikanga yaboneyeho gushimira n’abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu migendekere myiza y’amatora.
Ati: “Ibikoresho byifashishijwe mu matora byagejejwe kuri site zose nta mbogamizi ibayeho kandi amatora akorwa mu ituze. Turashimira abafatanyabikorwa batandukanye barimo Komisiyo y’Igihugu y’amatora, izindi nzego z’umutekano n’abayobozi b’inzego z’ibanze ku ruhare rwabo rwatumye amatora agenda neza.
Yasabye abaturarwanda gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi we kandi bagatangira amakuru ku gihe ku byo babona bishobora kuwuhungabanya kugira ngo bikumirwe.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, ivuga ko bitarenze ku ya 20 Nyakanga, izatangaza iby’agateganyo byavuye mu matora, mu gihe bitarenze ku ya 27 Nyakanga 2024, izatangaza ibya burundu.