Abanyamahanga bemerewe gukina muri shampiyona y’u Rwanda bongerewe

Abanyamahanga bemerewe gukina muri shampiyona y’u Rwanda bongerewe

Abakinnyi b’Abanyamahanga bemerewe gukina muri shampiyona y’ikiciro cyambere mu Rwanda bongerewe aho abazajya bajya ku rupapuro rw’umukino ari 12 mu gihe abazajya baba bemerewe kugira mu kibuga rimwe ari 8.

Ni ibikubuye mu mabwiriza Rwanda Premier League Board ifite mu nshingano zayo kugenzura, gutegura no gushakira ubushobozi amakipe agize Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yagejeje ku makipe azakina shampiyona ya 2023-2024.

Rwanda Premier League yavuze ko Abakinnyi b’Abanyamahanga bazajya bajya mu kibuga ari 8 mu gihe abemerewe kujya ku rupapuro rw’umukino ari 12.

Iyi Rwanda Premier League yanavuze ko Kandi kugira ngo umunyamahang yemererwe guhabwa uruhushya rwo gukina agomba kuba ataruzuza imyaka 30 y’amavuko mbere ya taliki 31/12 mu mwaka asabamo uruhushya rwo gukina.

Abanyamahanga bemerewe gukina muri shampiyona y’ikiciro cyambere mu Rwanda bongerewe nyuma yuko nabwo mu mwaka ushize bari bongerewe aho abari bamerewe kujya ku rupapuro rw’umukino bari bakuwe kuri batanu bakagirwa batandatu.

Ibi bibaye mu gihe amakipe yo mu Rwanda arimo APR FC akomeje kwiyubaka agura abakinnyi b’Abanyamahanga benshi mu rwego rwo kwiyubaka.

Rwanda Premier League imenyesha amakipe Abanyamahanga bemerewe gukina muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka utaha w’imikino

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *