Umutoza utazajya yambara ikote ‘suit’ muri Cameroon azajya ahanwa

Umutoza utazajya yambara ikote ‘suit’ muri Cameroon azajya ahanwa
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroon riyobowe na Samuel Eto'o ryafashe umwanzuro ko umutoza utazajya yambara ikote azajya ahanwa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon,FECAFOOT ryashyizeho itegeko ko umutoza utazajya yambara ikote ‘suit’ guhera mu mwaka utaha w’imikino wa 2024-25 azajya afatirwa ibihano.

Ni umwanzuro wafashwe n’iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon rirangajwe imbere n’umunyabigwi Samuel Eto’o ku munsi wejo kuwa Kabiri taliki ya 17 Nyakanga 2024.

Iri tegeko rivuga ko abatoza bose bakuru batoza mu makipe yo mu kiciro cya mbere muri iki gihugu bazajya bambara amakote mu gihugu abungiriza babo bazajya bambara imyenda iyi kipe.

Abatazajya babikora bazajya amakipe yabo azajya ahanishwa gucibwa amafaranga ibihumbi 100 by’Amanyarwanda.

Impamvu FECAFOOT yafashe uyu mwanzuro ni ukubera ko mu mwaka ushize w’imikino hari hagiye hagaragara ikibazo cy’abatoza bajyaga bambara imyambaro y’amakipe yo ku mugabane w’Iburayi Kandi bari gutoza.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon riyobowe na Samuel Eto’o ryafashe umwanzuro ko umutoza utazajya yambara ikote azajya ahanwa

 

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *