Perezida wa Kenya na Tanzania bashimiye Paul Kagame watorerewe gukomeza kuyobora u Rwanda

Perezida wa Kenya na Tanzania bashimiye Paul Kagame watorerewe gukomeza kuyobora u Rwanda

Perezida w’igihugu cya Kenya, William Ruto nuwa Tanzania, Samia Suluhu Hassan bashimiye Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi,Paul Kagame watorerewe gukomeza kuyobora u Rwanda mu gihe kingana n’imyaka 5 iri imbere.

Ibyibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yakozwe taliki ya 14 ku Banyarwanda bari mu mahanga no kuri taliki ya 15 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu byerekana ko Perezida Kagame yatsinze ku kigero cya 99.15%.

Nyuma yo gutsinda abakuru b’ibibihugu bitandukanye barimo baragenda bamushimira bavuga ko bazakomeza gukora n’u Rwanda mu buryo bwiza.

Mu gitondo cyo kuri uyu Wa Gatatu taliki ya 17 Nyakanga 2024 , Perezida wa Kenya , William Ruto abinyujije ku rubuga rwe rwa X yashimiye Perezida Kagame kuba yongeye gutorerwa kuyobora Repubulika y’u Rwanda.

Yanditse ati ” Mu izina ry’abaturage na Guverinoma ya Kenya, Nejejwe no kugushimira byimazeyo kuba wongeye gutorerwa kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Dufatanyije kwishimira amahitamo aboneye y’Abanyarwanda ndetse turakwifuriza intsinzi mu rugendo ruganisha Igihugu cyawe ku mahoro, ituze n’iterambere”.

Yanavuze ko igihugu cye kizakomeza umubano mwiza n’u Rwanda hagamije kubaka Afurika.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, nawe abinyujije ku rubuga rwa X yashimiye Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, anizeza ko bazakomeza gukorana mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no guharanira ubumwe n’ubusugire bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Yanditse ati” Mu izina rya Guverinoma n’abaturage ba Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania, ndashimira byimazeyo nyakubahwa Paul Kagame, kuba yongeye gutorerwa kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Ntegerezanyije amatsiko gukomeza gukorana nawe mu guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byacu byombi no guharanira ubumwe n’iterambere rya Afurika y’iburasirazuba”.

Biteganyijwe ko amajwi y’agateganyo azatangazwa ku wa 20 Nyakanga mu gihe amajwi ya burundu mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite azatangazwa bitarenze ku wa 27 Nyakaga 2024.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *