Bamwe mu bahanzi bakiriwe harimo Tom Close, Platini, Nel Ngabo, Knowless n’umugabo Ishimwe Clement n’abandi bishimiye ibihe byiza bagiranye n’umukuru w’igihugu ubwo basuraga urwuri ruragiwemo inka ze.
Ibi biri muri bimwe mu byifuzo umuhanzikazi Knowless yagejeje ku mukuru w’igihugu ndetse akaba na Chairman wa FPR, ubwo bari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu karere Bugesera.
Knowless icyo gihe yagaragaje ko nk’umuturanyi we anyotewe cyane no kugera mu rwuri ruragiwe inka z’umukuru w’igihugu ndetse abimusaba nk’icyifuzo.
Yagize Ati ” Ibintu nibigenda neza (amatora) mwabonye umwanya mwaruhutse, muzagire gutya mudutumira nk’abanyabugesera b’abaturanyi hariya mu rwuri rwanyu, tuze dutareme dutaramire ziriya nyambo, twishime twinegure ubuzima bugende neza.”
Kandida Perezida Paul Kagame afata ijambo yasubije Knwoless n’abandi banyabugesera bose bari aho ko nawe yarabifite muri gahunda kubatumira bagatarama.
Ati “Ariko reka mbanze nsubize ibyabajijwe na Knowless, n’uko yavuze mbere yange gusa nange narimbifite (muri gahunda) ko nzashaka umwanya nkabatumira tugatarama.”
Yakomeje abasobanurira ko nk’abantu bagize icyobabona mbere bitari ukubatumira gusa ngo batarame ahubwo bazabagabira.
Isezerano ryaje kuzuzwa ndetse umukuru w’igihugu agabira inka buri muhanzi mubari bitabiriye ubwo butumire nkuko byatangajwe n’Imbuga nkoranyambaga za Perezida Paul Kagame.
Aba bahanzi bagaragaje imbamutima zabo jo bishimiye cyane ubu butumire ndetse banashimira umukuru w’igihugu udahwema kubitaho umunsi k’umunsi.
Nka Tom close yagize ati ”Uwampaye ishema, akampa igihugu, ikiruta ibindi akangabira, ntawe namunganya. Urukundo mukunda, ruzahora ari umwihariko. Nyakubahwa PaulKagame, uri Ingabire twahawe nk’abanyarwanda. Mwakoze.”
Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement nabo bishimiye ko bakiriwe n’umukuru w’Igihugu, bavuga ko Imvugo ye ariyo ngiro.
Perezida Kagame mu bihe bitandukanye yagiye yitabira ibitaramo by’abahanzi, ikigaragaza ko abashiyigikiye ndetse ko n’igihugu kibashyigikiye harimo nko kubazanira ibitaramo Mpuzamahanga bikabera mu Rwanda ndetse n’ibikorwaremezo byinshi by’imyidagaduro bikomeje kwiyongera mu gihugu.


